Kayonza: Urwego rwa DASSO rwasubije abana mu ishuri   rubagenera ibikoresho by’ishuri

Bamwe mu banyeshuri bo mu Mirenge ya Kabarondo,Nyamirama na Mukarange  bari barabuze ubushobozi bwo kwiga  bakarivamo,bahawe  n’urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano rwa Dasso ibikorsho by’ishuri birimo amakayi,umwambaro w’ishuri n’inkweto, banishyurirwa amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri ibihembwe bibiri.  Ababyeyi biyemeza ko bagiye guhera aho bunganiwe bagafatanya  n’ubuyobozi abana bakiga.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Werurwe 2025 mu Murenge wa Mukarange ahateraniye abana bagera kuri Cumi na Batatu baturuka muri iyo Mirenge itatu,aho bari barataye ishuri kubera kubura ubushobozi.

Umwe mu babyeyi witwa Turikumwe Justine wo mu Murenge wa Mukarange aremeza ko nta bushobozi yari afite kuko ari we wareraga umunyeshuri ndetse bose ari impfubyi ,ariko ngo kuba Ubuyobozi bubafashije kubabonera iby'ibanze na we ngo agiye gukomerezaho ku buryo umwana azakomeza kwiga

Yagize ati”Nta babyeyi tugira.Twamaze kubura ababyeyi ubuzima burangora icyo gihe nakoze uko ubushobozi bwanjye bungana nyuma biza kunanira arongera aricara. Yigaga uyu munsi ejo agasiba.Ubu ibyo bamuhaye bizajya gushira najye haribyo nabonye akomeze yige”.

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano DASSO Adeodatus Rutagenga avuga zimwe mu nshingano bafite muri uru rwego harimo no gukura abana baba mu buzima bubi bwo mu muhanda ,kubasubiza mu mu miryango yabo ndetse no ku ishuri ari naho havuye igitekerezo cyo gufasha abahuye nibyo bibazo mu rwego rwo kugabanya umubare w’abashobora guta ishuri burundu.

Ati” Dukurikije rero abana tujya dukura mu muhanda tugasanga bafite ibibazo bitandukanye harimo iby’ubukene ,aho usanga abana bamwe imiryango yabo ntifite ubushobozi bwo kubashakira ibikoresho  n’umwambaro w’ishuri ngo bajye ku ishuri naho twakuye icyo gitekerezo turavuga tuti reka twishakemo ubuishobozi nk’urwego rwa Dasso rwa Kayonza  dukusanya ubushobozi dufata abo bana bafite ibyo bibazo,harimo abana twakuye mu mihanda,harimo abafite imiryango  ikennye  dukorana n’bashinzwe uburezi u Mirenge n’abayobozi b’amashuri tubashakira ibi bikoresho ubu  tugiye no kubishyurira ibihembwe bibiri bisigaye

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Harelimana Jean Damascène,yagaragaje ko hari abana babura amikoro atuma babasha kwiga ariko kandi atunga urutoki ababyeyi baba bafite ubushobozi ariko ntibabukoreshe bafasha abana babo.

Visi Meya Harelimana avuga ko bafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu burezi kandi bazakomeza kwita kuri iki kibazo.

Ati” Abana bose ntabwo baba bafite amikoro angana ku ishuri bitewe n’imibereho y’ababyeyi babo.Hari abana rero tugenda tubona biga bigoranye ku buryo ababyeyi babo batabona ifunguru ryagenewe umwana ku ishuri mu buryo bworoshye ariko nanone hari n’ababyeyi bagaragaza ubushake buke bwo kuba bakora ibishoboka byose kugirango abana babone imyenda y’ishuri n’umusanzu w’ifunguro ku ishuri.

Icyo dukora rero k'ibanza, ni ukumenya ababyeyi uko babayeho, abafite amikoro batabikora tukabahwitura ariko n’abatayafite tukabafasha kugirango hatagira umwana ubura amahirwe.Hari abafatanyabikorwa dufatanya kunganira uburezi twunganira ababyeyi kandi bizakomeza tunashimira uru rwego rwa DASSO ”.

Abana bagera kuri 13 baturuka mu bigo bitandukanye byo mu Mirenge ya Mukarange,Nyamirama na Kabarondo nibo hawe ibikoresheho by’ishuri biyemeza ko bagiye gukomeza umuhate wo kwiga kandi badasiba.